Imyemerere

Ubushakashatsi ku hantu Ndangamurage mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (INMR) kimaze iminsi mu bushakashatsi bugamije kumenya ahantu habitse amateka n’umurage by’u Rwanda, ndetse no gusiganuza inkuru n’amateka bihavugwa. Ibizava muri ubu bushakashatsi bizashyirwa mu nyandiko izifashishwa mu kurushaho kumenya amateka y’igihugu cyacu, kurebera hamwe uko aho hantu ndangamurage, ndetse n’ibimenyetso bikiharangwa byasigasirwa, no kwiga uko hagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye k’umurage ndangamuco.

Mu ntangiriro z’uyu mushinga INMR yari yiyemeje gukora ubushakashatsi ku hantu Ndangamurage 100, ariko ubushakashatsi bugakorwa ku buryo buri karere mu turere 30 tugize igihugu kagiramo byibuze ahantu 3 hakorerwa ubushakashatsi. Guhera mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2016 kugeza hagati mu kwezi kwa Gicurasi 2017, abashakashatsi ba INMR bazengurutse uturere twose tugize igihugu hagamijwe kumenya aho hantu ndangamurage na ndangamateka mu gihugu. Kugeza ubu abo bashakashatsi bamaze kgera kandi baboneye amakuru ni ahantu ku 145 haherereye hirya no hino mu gihugu.

Uyu mubare waje kwiyongera, uvuye ku hantu 100, bitewe n’uko ubwo abashakashatsi bageraga mu turere hirya no hino mu gihugu, hari ubwo babonaga amakuru mashya abarangira ahandi hantu ndangamurage, bakiyemeza gukusanya amakuru yaho, ngo naho hazavugwe. Murasanga urutonde rw’aha hantu hose hakorewe ubushakashatsi ku mugereka w’iyi nyandiko.

Kuri buri hantu ndangamurage hacukumbuwe, abashakashatsi ba INMR bagiye bafata amafoto y’uko hateye ubu, bagafata ibipimo byaho (GPS: Global Positioning System), ndetse bagasiganuza abasheshakanguhe, byibuze 2 kuri buri hantu ndangamurage hakorewe ubushakashatsi, byaba ngombwa abari mu nzego z’ibanze bakaba bakunganira aba basheshakanguhe. Rimwe na rimwe kandi hitabazwaga inzobere mu by’amateka kugirango huzuzwe amakuru yatanzwe n’abasheshakanguhe. Ibiganiro hagati y’abashakashatsi n’abasheshakanguhe, ndetse n’izo mpuguke byafashe ku maradiyo afata amajwi (audio recorders) kuri ubu ibyo biganiro bikaba byaramaze gushyirwa kuri mudasobwa za INMR, ndetse bikaba byaratangiye no kwandikwa ku mpapuro ku buryo bizashyirwa mu isomero rya INMR bikaba byafasha n’abandi bashakashatsi bifuza kwandika ku mateka n’umurage by’u Rwanda.

Kuri ubu muri INMR batangiye gutegura inyandiko izerekana ibyavuye muri ubu bushakashatsi. Ku ikubitiro iyi nyandiko ikazaba ikoze mu Kinyarwanda, ariko biteganyijwe ko izashyirwa no mu zindi ndimi nk’icyongereza n’igifaransa. Iyo nyandiko ikazaba yabonetse mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Aba bashakashatsi kandi bafatanyije n’abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco, binyuze muri gahunda ya Siporo kuri bose, batangiye kugenda basobanura amwe mu mateka avugwa ku hantu ndangamurage bakoreye ubushakashatsi. Urugero ni nko ku Ijuru rya Kamonyi mu karere ka Kamonyi; Kageyo mu karere ka Ngororero, na Gahunga mu karere ka Burera.

Ubu bushakashatsi ntibwabashije kugera ndetse no gucukumbura amateka y’ahantu hose ndangamurage mu gihugu, akaba ari nayo mpamvu hagikenewe gukomeza gushakisha ahandi hantu ndangamurage hatakozweho muri icyi cyiciro.

Kigali, ku wa 23/05/2017.

 

Byateguwe:

Ishami ry’Ubushakashatsi

INMR

I.                   Ahantu ndangamurage hakusanyirijwe amakuru kugeza ku wa 17 Gicurasi 2017:

 

A.    Mu Ntara y’Amajyaruguru :

1.   Masangano (Musanze district)

2.   Buhanga Sacred Forest (Musanze)

3.   Musanze caves (Musanze)

4.   Iriba rya Zina (Musanze)

5.   Iriba rya Gipfuna (Musanze)

6.   Ikimaniko cya Rukara (Musanze)

7.   Urutare rwa Kibwe (Musanze)

8.   Urugezi - Burera District

10. Gahunga k’Abarashi (Burera)

10. Ntagara (Burera)

11.  Ibuye rya Bagenge (Gakenke)

  1. Iriba rya Nyirarucyaba (Gakenke)
  2. Kajwi (Gakenke)

14. Mbirima na Matovu (Gakenke)

15.  Huro - Gakenke district

  1. Butangampundu (Rulindo)
  2. Ngabitsinze (Rulindo)
  3. Ikigabiro cya Forongo (Rulindo)
  4. Rwiri-Nturo (Rulindo)
  5. Ikigabiro cya Mibambwe  (Gakenke)
  6. Imisezero ya Ruhanga (Gakenke)
  7. Ku Kirenge (Rulindo)
  8. Rutare (Gicumbi)
  9. Murindi (Gicumbi).

B.     Mu Ntara y’Uburasirazuba :

 

1.      Mimuri  (Nyagatare district)

2.      Ryamurari (Nyagatare)

3.      Ku cya Rudahigwa (Nyagatare)

4.      Urutare rwa Rukomo (Nyagatare)

5.      Urutare rwa Ngarama (Gatsibo)

6.      Ikigabiro cya Humure (Gatsibo)

7.      Ubukomane bwa Nyakayaga (Gatsibo)

8.      Utubindi twa Rubona  (Gatsibo)

9.      Gahini (Kayonza)

10.  Mubari (Kayonza)

11.  Ikigabiro cya Rwabugiri (Rwamagana)

12.  Urutare rwa Ruganzu (Rwamagana)

13.  Munyaga (Rwamagana)

14.  Nkungu (Rwamagana)

15.  Ububindi bwa Rutonde (Rwamagana)

16.  Rugenge (Bugesera)

17.   Rwabayanga (Bugesera)

18.  Kibugabuga (Bugesera)

19.  Urutare rwa Ruganzu (Ngoma)

20.  Zaza (Ngoma)

21.  Sakara (Ngoma)

22.  Cyasemakamba (Ngoma)

23.  Kigabiro (Ngoma)

24.  Kagisaka (Ngoma)

25.  Rukira (Kirehe)

26.  Mwurire (Rwamagana)

27.  Rwimpiri rwa Shenga / Fumbwe (Rwamagana)

28.  Mu Irasaniro (Kirehe)

29.  Rwabanyoro (Kirehe)

30.  Urutare rwa Muzungu (Kirehe)

31.  Birembo (Kirehe)


 

  1. Mu Ntara y’Uburengerazuba:

1.      Cyamudongo or Nyirandakunze Natural Forest (Rusizi district)

2.      Ruhimandyarya (Rusizi)

3.      Mibirizi (Rusizi)

4.      Rutabagire (Rusizi)

5.      Bushenge (Nyamasheke)

6.      Shangi (Nyamasheke)

7.      Ku Macukiro (Nyamasheke)

8.      Kayenzi (Nyamasheke)

9.      Ku Ntango (Nyamasheke)

10.  Murwa – Nyamasheke district

11.  Akarwa k’Abakobwa (Nyamasheke)

12.  Ibigabiro bya Nyamasheke (Nyamasheke)

13.  Urutare rwa Ndaba (Karongi)

14.  Nyange (Ngororero)

15.  Rubengera (Karongi)

16.  Musaho (Karongi)

17.  Ku Nteko (Karongi)

18.  Bisesero (Karongi)

19.  Rubengera Royal Residence (Karongi)

20.  Urutare rw’abakobwa (Rutsiro)

 

21.  Nyiransibura Residence (Rutsiro)

22.  Akabira kabi ka Skyiki (Rutsiro)

23.  Igongo (Ngororero)

24.  Rubi rw’Inyundo (Ngororero)

25.  Rukebamasunzu (Ngororero)

26.  Imiko y’abakobwa (Ngororero)

27.  Kageyo (Ngororero)

28.  Mushirarungu pub (Rubavu)

29.  La Michaudière (Rubavu)

30.  Hotel Beau Séjour (Rubavu)

31.  Kigufi (Rubavu)

32.  Nyundo Cathedral (Rubavu)

33.  Ibere rya Bigogwe (Rubavu)

34.  Karago Lake (Nyabihu)

35.  Nyaruhonga Caves (Nyabihu)

36.  Nkuri Rock (Nyabihu)

37.  White people cemetery (Rubavu)

38.  Grave of a German soldier (Rubavu)

39.  Laboratoire vétérinaire / Inzu yubatswe ku bw’Abadage (Rubavu)

40.  Nengo hill (Rubavu)

 


D.    Mu Mujyi wa Kigali


1.      Ishuli “Intwari”: Ecole Islamique Intwari (Nyarugenge district)

2.      Kandt House (Nyarugenge)

3.      Prison centrale de Kigali “1930” (Nyarugenge)

4.      Nyanza - Kicukiro: Memorial site (Kicukiro)

5.      i Rwanda (Gasabo)

6.      Urutare rwa Ruganzu (Gasabo)

7.      Imana y’inzuki (Gasabo)

8.      Amarembo y’umuganura (Gasabo)

9.      Ndatemwa (Gasabo)

10.  Ku mavubiro (Gasabo)

11.  Ku itorero (Gasabo)

12.  Ku Ruvugizo/Ivugavuge (Gasabo)

13.  Bumbogo bwa Nkuzuzu/Bumbogo bw’ingara (Gasabo)

14.  Ku Mana y’uburunga (Gasabo)

15.  Ku Muvugangoma/Icubya/Imana ya Nyakarima (Gasabo)

16.  Ikimana cya Rwagisha (Gasabo)

17.  Umukore wa Karuranga (Gasabo)

18.  National Parliament (Gasabo)

19.  Presidential Palace Kanombe (Kicukiro)


 

E.     Mu Ntara y’Amajyepfo :

1.      Umukindo wa Makwaza (Gisagara district)

2.      Ibisi bya Nyamagabe (Nyamagabe)


3.      Paroisse Save (Gisagara)

4.      Utwicarabami twa Nyaruteja (Gisagara)

5.      Ubuvumo bwa Ruganzu (Nyamagabe)

6.      Urutare rwa Kamegeri (Ruhango)

7.      Kwa Mibambwe II Gisanura (Ruhango)

8.      Butansinda bwa Kigoma na Muyange (Ruhango/Nyanza)

9.      Umugina w’imvuzo (Ruhango)

10.  Umwari wa Musamo (Ruhango)

11.  Urutare rwa Ruganzu (Ruhango)

12.  Iriba rya Mashira (Ruhango)

13.  Ibisenga bya Nyemana (Kamonyi)

14.  Ijuru rya Kamonyi (Kamonyi)

15.  Ibitare bya Mashyiga (Kamonyi)

16.  Mu Kunyu (Nyamagabe)

17.  Itembabarozi (Muhanga)

18.  Rucunshu (Muhanga)

19.  Shyogwe kwa Kankazi (Muhanga)

20.  Busaga Natural forest (Muhanga)

21.  Gitwe (Ruhango)

22.  Mwima (Nyanza)

23.  Rukari (Nyanza)

24.  Gakenyeri/kwa Musinga (Nyanza)

25.  Mututu (Nyanza)

26.  Astrida (Huye)

27.  Ibisi bya Huye (Huye)

28.  Ikibuye cya Shari (Nyaruguru)

29.  Ngeri (Nyaruguru)

30.  Kibeho (Nyaruguru)

31.  Gaseke (Kamonyi)


Ø  Ahantu hagombaga gusurwa ariko ntibikorwe (ahaninin kubera hatamenyekanye neza) :

1.      Rwamurindi hill (Kirehe)

2.      Ibigabiro bya Sake (Ngoma)

3.      Kibare (Rwamagana)

 

4.      Rukira (Kirehe)

5.      Rubavu Hill (Rubavu)

 Ø  Ahantu hasuwe ariko hatari ku rutonde rw’ibanze :

1. Rwabanyoro (Kirehe district)

2. Mu Irasaniro and Rukira (Kirehe)

3.  Kigabiro (Rwamagana)

4.  Urutare rwa Ruganzu (Rwamagana)

5. Kayenzi (Nyamasheke)

6. Ku Ntango (Nyamasheke)

7. Ku Nteko (Karongi)

8. Kwa Nyiransibura (Rutsiro)

9. Igongo (Ngororero)

10. Rukebamasunzu (Ngororero)

11. Mushirarungu (Rubavu)

12. La Michaudière (Rubavu)

13. Hotel Beau Séjour (Rubavu)

14. Karago Lake (Nyabihu)

15. Irimbi ry’abazungu (Rubavu)

16. Imva y’umusirikare w’umudage  

 (Rubavu)

17. Laboratoire vétérinaire (Rubavu)

20. Nengo (Rubavu)

21. Kajwi (Gakenke)

22. Urutare rwa Ruganzu (Gasabo)

23. Ikimana cy’inzuki (Gasabo)

24. Amarembo y’umuganura (Gasabo)

25. Indatemwa (Gasabo)

26. Ku Mavubiro (Gasabo)

27. Ku Itorero (Gasabo)

28. Ku Ruvugizo (Gasabo)

29. Bumbogo bw’ingara (Gasabo)

30. Ku Mana y’uburunga (Gasabo)

31. Ubuvumo bwa Ruganzu (Nyamagabe)

32. Urutare rwa Ruganzu (Ruhango)

33. Mututu (Nyanza)

34. Ngeri (Nyaruguru)

35. Gaseke (Kamonyi)

36. Kwa Mibambwe II Gisanura   

      (Ruhango)


 

Muri rusange, ahantu 145 hasuwe n’abashakashatsi ba INMR.

 Ø  Ahandi hantu hagomba gusurwa mu bihe bya vuba uko bizashoboka :

1.      Urukaragata Muganza/Karama/Kamonyi)

2.      Ibitare bya Mpushi (Mpushi/Musambira/Kamonyi)

3.      Agati k’inkuba (Cyambwe/Musambira/Kamonyi)

4.      Ikigabiro cya Gahindiro (Buhoro/Musambira/Kamonyi)

5.      Ibiti bitanu (Buguri/Rukoma/Kamonyi)

6.      Ikiryamo cy’inzovu (Buguri/Rukoma/Kamonyi)

7.      Amasangano ya Mwogo, Mbirurume na Kiryango bikabyara Nyabarongo (Bihembe/Kabagari/Ruhango)

8.      Imana y’irarire (Ruhango)

9.      Kwa Mwungeri wa Nyankaka (Gisari/Kinazi/Ruhango)

10.  Amasenga y’impyisi (Gitinda/Kinihira/Ruhango)

11.  Intango ya Rwabugiri (Kabagari/Ruhango)

12.  Buruhukiro (Nyamagabe)

13.  Kitabi (Nyamagabe)

14.  Suti kwa Gisurere (Nyamagabe)

15.  Musange (Nyamagabe)

16.  Cyanika (paroisse) - Nyamagabe

17.  Ikirenge cy’umwami (Ntaruka/Nyamagabe)

 

Kigali, ku wa 23/05/2017.

 

Byegeranijwe n’Ishami ry’ubushakashatsi / INMR

           

II.                URUGERO RW’AHANTU NDANGAMURAGE HASUWE

1.      Rutare

 Rutare izwi nk’imisezero y’abami. Iherereye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Rutare, akagari ka Nyakavunga. I Rutare hatabarijwe abami 6 aribo Kigeli Mukobanya; Mutara Semugeshi; Kigeli Ndabarasa; Kigeli Nyamuheshera; Mutara Rwogera na Kigeli Rwabugiri. Hatabarijwe kandi abagabekazi 4 aribo Rwesero nyina wa Kigeli Ndabarasa; Nyiratamba wari umugore wa Kigeli Ndabarasa akaba na nyina wa Mibambwe Sentabyo; Nyirakigeli Nyankuge nyina wa Kigeli Mukobanya; na Nyirayuhi Kanjogera umugore wa Kigeli Rwabugiri akaba na Nyina wa Yuhi Musinga.

I Rutare kandi hatuye abami batandukanye, abazwi cyane akaba ari Mutara I Semugeshi na Kigeli II Ndabarasa.

Ubushakashatsi ku bisigaratongo (Archaeology) bwakozwe mu myaka ya za 1960-1970 bwagerageje gucukumbura ahatabarijwe bamwe muri aba bami, ndetse ubwo bushakashatsi bukaba bwarabashije no kubona imwe mu migogo yari yaratabarijwe I Rutare. Aha twavuga nk’umugogo wa Kigeli Rwabugiri ndetse n’umugogo wa Nyirayuhi Kanjogera.

Kuri ubu ibyinshi mu bimenyetso nk’imisezero yagaragazaga ahatabarijwe aba bami byakuweho mu myaka yakurikiye ubwigenge, akenshi hagamijwe gusibanganya amateka y’ubwami mu Rwanda.

 


 


 


Rutare: Umusezero w’Umwami Kigeli Rwabugiri.

 

Senator Bizimana Jean Baptiste w’umutsobe asobanurira abashakashatsi ba INMR amateka ya Rutare.

 2.      Ntagara

 Ntagara aha ni mu Karere ka Burera, intara y’Amajyaruguru, bikaba bivugwako ariho Nyabingi yaba yaraguye azize ababisha. Kuri ubu ni hamwe mu hantu hacye cyane mu gihugu hakigaragara abagirwa ba Nyabingi.


Agasozi ka Ntagara gatuweho n’abagirwa ba Nyabingi ubu

 

Ingoro ya Nyabingi ku gasozi ka Ntagara

 3.      Utubindi twa Rubona

Utubindi twa Rubona duherereye mu karere ka Gatsibo:


 


Utubindi twa Rubona

Bavuga ko Ruganzu Ndoli yahaciye abundutse ava Karagwe, ageze Rubona ingabo ze ngo zari zifite inyota, Ndoli afata icumu rye aricukuza utu tubindi, natwo twuzura ibyo kunywa ingabo zibona gushira inyota. Bamwe bavuga ko utu tubindi twaba twaruzuyemo inzoga, abandi bakavuga amazi. Turacyagaragara, ariko dukeneye kubungwabungwa.

 4.      Rwimpiri rwa Shenga

Rwimpiri rwa Shenga ni ubuvumo buherereye mu karere ka Rwamagana, ku musozi wa Fumbwe. Uyu musozi ukaba ari nawo wakomotseho insigamigani ivuga ngo “Utazi akaraye I Fumbwe araza ifu”. Ubu buvumo ngo mbere y’umwaduko w’abazungu, abakobwa bakomoka muri aka karere babukoreshaka nk’urubohero, ariko akaba ari naho bakoreraga imyiteguro itandukanye mbere yo gushyingirwa. Ni ahantu habereye ijisho, iyo uhari uba witegeye ikiyaga cya Muhazi.


 


Fumbwe: Rwimpiri rwa Shenga

5.      Shangi

Taliki ya 24/03/1899 nibwo Richard Kandt yashinze umurwa we ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa Shangi, ahari hasanzwe ibirindiro by’ingabo z’abadage. Aha Shangi Kandt yahise “Station Bergfrieden”, niho yanakoreye bwinshi mu bushakashatsi bwe.

 


Shangi: Bergfrieden

6.      Nengo

Nengo ni umusozi uherereye mu karere ka Rubavu, ahateganye n’umusozi wa Rubavu. Aha habereye urugamba hagati y’Abadage n’Ababirigi igihe cy’intambara ya mbere y’isi yose. Haracyagaragara indaki zakoreshejwe n’Abadage igihe cy’iyo ntambara, ndetse kugera mu minsi ya vuba hari hakiri na bimwe mu bikoresho byasizwe n’abo Badage.


Ku gasozi ka Nengo ahari indake z’abadage

7.      Intwari

Intwari ni ishuli riherereye I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Iri shuli rigenzurwa n’idini ya Isiramu, ryubatswe n’Umwami Mutara Rudahigwa. Iri shuli ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abayisiramu mu Rwanda, dore ko mu myaka yo ha mbere abayisiramu bakunze guhezwa ndetse no gutotezwa.



Ishuri Intwari: Impano y’Umwami Mutara III Rudahigwa

  8.      Imana ya Nyakarima cyangwa igiti cy’umuhigo

Igiti cy’umuhigo giherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga. Ngo hakorerwaga imihango ijyanye no kuragura.  Bavuga ko cyaba cyarakomotse ku ishami ry'igiti umwami Kigari III Ndabarasa yaba yarahajugunye (ikinyejana cya 18). Abakuru bahamya ko haciye igihe kirekire koko kitakirenga umutaru. Nticyigeze kandi kigira ibigikomokaho, dore ko nta n'imbuto kigira: ni yo mpamvu bacyita ikigumbashi.  Bacyita kandi Imana ya Nyakariba. Iryo zina rya nyuma ryaturutse ku izina rya nyir'umurima ubu icyo giti giherereyemo, witwaga Nyakarima. Bacyita nanone Igiti cy'umuhigo kuko abahigi bakundaga kuhahurira iyo babaga bazindukiye umuhigo n'igihe babaga bagabana inyama. Ubundi kandi bacyita icubya  ngo kubera ko munsi yacyo ari ho abanyamihango b'ibwami bazaga kugusha neza (gucubya) abazimu cyane cyane igihe ingabo zabaga zigiye gutabara.Ngo uwo muhango waba waratangiye kubahirizwa ubwo ingabo za Ndabarasa zarasaniraga u Rwanda ku musozi witwa Akabarengeyingoma,zirwana n'iz' i Ndorwa.  

 

                                                                              



Icubya cyangwa Imana ya Nyakarima

 9.      Ibitare bya Mashyiga

Ibitare bya Mashyiga biherereye mu Karere ka Kamonyi, umurenge wa Karama, akagali ka Bitare. Ni ibitare bidasanzwe bigaragara nkaho bihekanye cyangwa se bikoze amashyiga. Ni ahantu bivugwako hakorerwaga imihango itandukanye y’ibwami, ndetse kuri ubu bamwe baracyahakoresha nk’ahantu ho gusengera.



Ibitare bya Mashyiga

 10.  Ibisi bya Huye

Igihe Ruganzu Ndoli yavaga I Karagwe aje kubundura u Rwanda, yasanze impugu nshyinshi zo mu majyepfo zitwarwa n’abahinza. Mu bisi bya Huye ho rero hatwarwaga na Nyagakecuru. Ruganzu yagerageje kenshi kumutera ariko akabinanirwa bitewe n’inzoka zabaga mu rugo kwa Nyagakecuru, zikamurwanirira. Ruganzu yaje kwigira inama yo kumuragiza ihene, zirya uruzitiro rwa Nyagakecuru, za nzoka zirigendera, Ndoli abasha kumutera no kumutsinda atyo.


Kwa Nyagakecuru mu bisi bya Huye


Ibisi bya Huye

 Byegeranijwe n’Ishami ry’Ubushakashatsi rya INMR

Kigali, ku wa 23/05/2017