ABAKOZI B’ INGORO Z’ UMURAGE MU MAHUGURWA Y’ URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU.

Amahugurwa yahawe abakozi b’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’ u Rwanda ajyanye n’ urugamba rwo kubohora igihugu, yabaye mu byiciro bibiri kuva tariki ya 29/1/2018 kugera ku ya 15/2/2018.

Ikigo cy’ Ingoro z’ igihugu z’ Umurage w’ u Rwanda gifite mu nshingano zacyo gutaratara, kubungabunga no kumenyekanisha amateka y’ igihugu binyuze mu bushakashatsi; amamurika y’igihe gito n’igihe kirekire agenerwa abasura Ingoro ndetse n’ibiganiro binyuranye.

 

Amateka y’ ubutwari bwaranze Abanyarwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu ni amwe muri amuritse mu Ngoro y’ Urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi w’ Intwali I Gicumbi. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ inzego zitandukanye za Leta, harimo MINADEF, Ikigo cya Leta gishinzwe guhugura abakozi n’ izindi mu rwego rwo guhugura no gusobanurira abakozi b’ Ingoro z’ Umurage uko uru rugamba rwagenze, kugira ngo nabo bazabwire abahasura inkuru y’ imvaho babwiwe n’ ababibayemo.

Aya mahugurwa yatanzwe mu byiciro bibiri: icya mbere abahuguwe bahawe ibiganiro n’ abagize uruhare mu itegurwa ry’ uru rugamba mu buryo bwa politiki ndetse n’ubwa gisirikare.

Mu cyiciro cya kabiri, abahuguwe basuye ahantu hatandukanye habereye urugamba rwo kwibohora, basobanurirwa ibyahabereye. Hamwe muri ho twavuga nko ku mupaka wa Kagitumba aho ingabo za RPA zahuriye zikiyambura amapeti y’ibihugu zari ziturutsemo bagatangira ari abanyarwanda nta kindi kirango bafite. Aha hahuriye abana b’ u Rwanda: inkumi n’ abasore baje gutabarira urwababyaye.

Abitabiriye aya mahugurwa kandi banasuye umusozi wa Nyabwishongwezi aharasiwe uwari umugaba mukuru w’ ingabo Gen. Fred Gisa Rwigema ubwo yari abarangaje imbere mu gikorwa bari biyemeje. Ahandi hasuwe ni nk’ ahitwa Kaborogota, Gishuro,Gikoba ndetse na Kabuga hamwe mu hari hagize “sentimetero”, Gishuro ho haracyagaragara indake yakoreshwaga n’ uwari umugaba mukuru w’ ingabo za RPA , ubu akaba ari Perezida w’ igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.

 

Aya mahugurwa yatanze ubumenyi buhagije bujyanye n’amateka yo kubohora igihugu, ibi bikazafasha abakora mu Ngoro z’ Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kubwira abashyitsi amateka acukumbuye kandi afite ireme cyane cyane mu ngoro ebyiri arizo: Ingoro y’ Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi w’ Intwali ndetse no mu Ngoro y’ Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y’ Inteko Nshingamategeko ku kimihurura.

Abanyarwanda bose bakaba bashishikarizwa gusura izi ngoro kugira ngo bamenye amateka azihatse ndetse n’ amateka y’ igihugu cyacu muri rusange.

 

 Byanditswe na Alice Eudoxie U.