Huye - Ababyeyi barishimira gahunda yo gutoza abana umuco nyarwanda mu gihe cy’ibiruhuko

 

Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyitwa “Twige, Tumenye Umuco wacu”, ababyeyi bafite abana bakitabiriye barashima ubumenyi n’uburere abana babo bahawe. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 10 Ukuboza kigasozwa ku wa 21 Ukuboza 2018 kitabiriwe n’abana n ‘urubyiruko basaga 258 batozwa bimwe mu bikorwa ndangamuco n’indangagaciro z’umuco nyarwanda hagamijwe kubisigasira, kubibungabunga no kubimenyekanisha.

Callixte Ndayisaba umwe mu babyeyi bafite abana batojwe muri iki gikorwa yashimye iki gikorwa  cyunganira ababyeyi mu gihe cy’ibiruhuko bigatuma abana babo batarangara ndetse bakunguka ubumenyi ku muco nyarwanda.

Abitabiriye iki gikorwa batojwe bimwe mu bikorwa ndangamuco birimo imyuga, imbyino n’imirimo gakondo y’abanyarwanda harimo gutaaka amasaro, kuboha, kubumba, kwenga, kubyina Kinyarwanda, kunyabanwa, kurasa intego, gutereka amata no kuyacunda n’ibindi. Banasuye kandi ahantu ndangamurage na ndangamateka haherereye mu mujyi wa Huye (Astrida yo hambere) nk’umurwa mukuru w’ u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni kuva mu 1920 kugera mu 1962. Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka n’ inkomoko y’iri zina “Astrida” ryaje kwitirirwa uyu mujyi ndetse na katedarali ya Butare rikomotse ku mwamikazi w’ububiligi w’icyo gihe “Astrid” mu gihe u Rwanda rwari rukoronijwe n’ububiligi. Ahandi hasuwe ni mw’isantere y’ubucuruzi ya cyarabu, Hotel Faucon, Ishuri ry’indatwa n’inkesha (ahahoze hitwa Groupe Scolaire Officiel), n’ahandi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Robert Masozera yavuzeko mu nshingano iki kigo gifite zirimo no kwigisha, hari umwihariko wo guha umwanya abana kugirango babashe gufata neza ibyo biga ndetse bamenye n’indangagaciro zibikubiyemo. Anaboneraho gushimira ababyeyi bahisemo kohereza abana babo muri iyi gahunda kuko byabarinze ingaruka mbi zikomoka kw’ikoreshwa nabi ry’amateleviziyo n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga. Agereranya umwana witabiriye iyi gahunda n’uwabonye indyo yuzuye haba ku mubiri ndetse no mu bunyarwanda bwuzuye. Ku cyifuzo cy’uko igihe cy’iminsi 10 iki gikorwa kimara ari mike ikwiye kongerwa, yavuze ko koko idahagije ariko ari intango nziza yo kugirango umwana amenye iby’ibanze ariko yanashaka agakomeza akiyungura ubundi bumenyi kuko Ingoro z’ Umurage zifite mu nshingano zayo kwigisha abantu umuco n’amateka by’igihugu kandi hakabaho umwihariko wo kwigisha urubyiruko binyuze mu bikorwa bifatika.

Asoza ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Huye bwana Ange Sebutege yavuze ko uretse kuba iki gikorwa gifasha kugirango umuco udacika kinafite uruhare mu kunganira bamwe mu babyeyi batabasha kwigisha abana babo kubwo kutamenya neza amateka n’umuco by’u Rwanda cyangwa kutabona umwanya wo kuganiriza abana babo. Kuri we ngo iki gikorwa  kinafasha ubuyobozi mu kurinda umutekano kuko abana baba bari ahantu hazwi bitaweho kandi biga ibintu bifitiye igihugu akamaro. Amasomo atangwa muri iyi gahunda ashobora kugira uruhare muri gahunda yo guhanga imirimo mishya harimo n’ishingiye ku mpano bityo Akarere ka Huye kiteguye kuzafasha abazaba bafite ibihangano bikomoka kuri izi mpano bakabona aho babimurikira abaguzi.

Mugwaneza Jean Paul