URUBYIRUKO RWO MU MASHURI YISUMBUYE MU KUMENYA UMUCO N’ AMATEKA Y’ U RWANDA

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’umurage w’u Rwanda muri gahunda yacyo yo kwegereza Ingoro abaturage cyane cyane urubyiruko rwaba urwiga n’urutiga, cyateguye gahunda ku rubyiruko rw’ abanyeshuri, abayobozi ndetse n’ abarezi bo mu mashuri yisumbuye yo mu ntara y’ Amajyaruguru mu Turere twa Musanze na Gicumbi hagamijwe kumenyekanisha Umurage, Amateka n’ Umuco by’ Igihugu cyacu.

Ni muri urwo rwego, Tariki ya 8 kugeza  ku ya17 Werurwe 2018, itsinda ry’ abakozi b’ Ikigo cy’Ingoro z’ Igihugu z ’Umurage w’ u Rwanda basuye ibigo by’ amashuri bya E.S MULINDI  na E.S Mukono EAR byo mu Karere ka Gicumbi; ndetse na ESSA Ruhengeli, Sonrise High School, Lycée de Ruhengeli (APICUR) hamwe na  Ecole Secondaire St Vincent Muhoza byo mu Karere ka Musanze. Muri ibi bigo abanyeshuri baganirijwe ndetse banasobanurirwa Ikigo cy’ Ingoro z’Igihugu z’ umurage w’u Rwanda muri rusange hamwe n’ amashami (Ingoro) umunani akigize, banasobanukiwe kandi byimbitse amateka ya buri ngoro kugirango bamenye itandukanyirizo riri hagati ya buri ngoro n’ iyindi.

Abanyeshuri kandi bagize umwanya wo kubaza ibibazo by’ amatsiko  bibazaga, bijyanye n’ umuco n’ amateka y’ u Rwanda ndetse n’ ahantu ndangamateka haboneka  hirya no hino mu Gihugu, maze abagize itsinda ry’ Ingoro z’ Umurage z’u Rwanda babaha ibisobanuro bihagije banabashishikariza kuzasura izi ngoro uko ari umunani kugirango basobanukirwe kurushaho.

Muri iki gikorwa kandi s’ ibiganiro gusa byari bigambiriwe ahubwo abanyeshuri banagize umwanya wo gusoma ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka n’ umuco nyarwanda biboneka mw’ isomero ry’ Ikigo cy’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’ u Rwanda.

Ubuyobozi bw’ aya mashuri bwagaragaje ko bunejejwe cyane n’ iki gikorwa kuko bwahoraga bwifuza uburyo urubyiruko rwamenya byinshi ku mateka n’ umuco w’u Rwanda ndetse no kubona amakuru ajyanye no gusura Ingoro z’ umurage kuko akenshi abantu babifata nk’ ibyabakerarugendo baturuka mu mahanga.

Mu cyanejeje cyane ahanini abanyeshuri bo muri ibi bigo ni ukumenya imyambaro ndetse n’ ibikoresho byakoreshwaga n’ abakurambere bacu.Iyo myambaro harimo nk’ ishabure, inkanda, inkindi, impuzu, imigara n’ ibindi, naho mu bikoresho harimo ibyakoreshwaga mw’ igaburo nk’ imbehe, umudaho, uruho, n’ indosho, ibyakoreshwaga mu gutunganya amata bigize uruhimbi nk’inkongoro n’ injome, Ibicurangisho bya muzika nk’ ikondera n’ imyirongi hamwe n’ibyakoreshwaga ku rugamba no mu bwirinze nk’ amacumu n’ ingabo.

Muri  rusange mu bigo byose abanyeshuri bagaragaje ko kuba ikigo cy’ ingoro z’Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda  cyarabagendereye hari byinshi bamenye batari basobanukiwe ndetse bikaba byarabahaye n’ ubushake bwo gusura ingoro zose uko ari umanani mu rwego rwo kurushaho kunguka ubumenyi ku muco n’ amateka by’ u Rwanda.

Itsinda ry’ abakozi b’ikigo cy’ Ingoro z’ Umurage ryanejejwe no kubona abanyeshuri b’ ibigo by’ amashuri byose, bafata vuba ibyo bigishijwe ndetse bakaniha imihigo yo kuzaza gusura ingoro z’ umurage zose.

Akarusho nuko abanyeshuri ubwabo bijeje abatanze amasomo ko bazaba aba ambasaderi beza kuri bagenzi babo batari bagerwaho n’ iki gikorwa.

Abayobozi  ndetse n’ abarezi bo muri ibyo bigo by’ amashuri batangarije abakozi b’ Ingoro z’ Umurage ko bari basanzwe barashinze amahuriro (clubs) y’umuco ko ariko bagize akarusho  mu kugira amahirwe yo kuba bagiye kongera imbaraga mu mirimo y’ ayo mahuriro kuko bungukiye byinshi mu biganiro byatanzwe. Ariko kandi abo bayobozi b’ ibigo by’ amashuri bavuze ko batazahwema na rimwe gusaba ubufasha Ingoro z’ Igihugu z ’Umurage ku byo bazababakeneye cyangwa badasobanukiweho.

Abayobozi b’ ibigo by’ aya mashuri kandi biyemeje ko bazajya bategura gahunda yo kuzana abanyeshuri gusura ingoro z’ umurage zitandukanye.

Iki gikorwa nyirizina gitegerejweho kuzatanga umusaruro mu bijyanye no kongerera ubumenyi urubyiruko, mu kumenya no kumenyekanisha umuco w’ Igihugu cyarwo kugirango udatakaza isura wahoranye ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco nka kimwe mu byateza imbere ubukungu bw’ Igihugu.

Iyi gahunda y’ ingoro z’ umurage mu mashuri imaze imyaka ine ikorwa, bikaba biteganyijwe ko izakomeza mu mashuri atandukanye aherereye mu Turere twose tugize u Rwanda.

 

Byanditswe na KAMASONI Alice