Abamotari barasabwa ubufatanye mu kumenyekanisha no gusigasira amateka n’umuco by’ u Rwanda

 

 

Photo: Abamotari basobanurirwa ibice bitandukanye bigize Ingoro y’Umwami

Ubwo basuraga Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu gikorwa cyo kwegereza Ingoro z ‘ Umurage abaturage taliki ya 15 Gicurasi 2018, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bibumbiye muri koperative MODRICONYA ikorera mu karere ka Nyanza basabwe kongera ubufatanye hagamijwe gusigasira no kumenyekanisha umuco n’amateka by’u Rwanda.

Aba bamotari bavuga ko n’ubwo basanzwe bakorera muri aka karere, benshi muri bo bari batarasura Ingoro y’Umwami iherereye muri aka karere. Mu kiganiro n’abakozi b’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda bafatanyije na Nyampinga w’Umuco wa 2018 DUSHIMIRIMANA Lydia, biyemeje  kurushaho gutanga serivisi nziza no gusobanurira abasura Ingoro igihe babatwara babajyana aho Ingoro z’ Umurage ziherereye. Alex Ndayambaje umuyobozi w’agateganyo w’ Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Rukari yashimiye ubufatanye buranga abanyamuryango b’iyi Koperative anabasaba gutangira amakuru ku gihe igihe cyose hagira uwangiza ibirangamateka biherereye hirya no hino aho bakorera harimo nk’ibigabiro n’ibindi kuko ari bimwe mu bimenyetso bisigaye bigaragaza amwe mu mateka y’ u Rwanda.

 

Photo: Abamotari bamurikiwe Inyambo

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro ku Ngoro z’Umurage mu Rwanda, ibimuritsemo n’aho ziherereye, na nyuma kandi yo gusura Ingoro y’Umwami, aba bamotari bagaragaje ibyishimo batewe no kuba Ikigo cy’Ingoro z’Umurage kibatekerezaho kikabagenera iyi gahunda kikanabafasha gusura iyi ngoro ku buntu.

Nshimyumuremyi Silas na Ndutiye Eduard bamwe muri aba bamotari bavuze ko ari ubwa mbere basuye iyi ngoro kandi bajyaga bahazana abashyitsi ariko ntibasobanukirwe ibisabwa kugirango basure. Kuri aba bombi ngo  icyo bagiye gukurikizaho ni ukuzana abagize imiryango yabo nabo bakirebera ibyiza by’iyi ngoro.

Ku bwa Nyampinga w’umuco Dushimirimana Lydia, gusura Ingoro z’Umurage bifite akamaro kanini bityo buri wese akwiye kuzisura akamenya amateka n’umuco by’u Rwanda. Nyampinga w’Umuco avuga ko gukorana bya hafi n’Ingoro z’Umurage bizamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje kugeraho mu guteza imbere no gusigasira amateka n’umuco nyarwanda.

Abamotari ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda kuko akenshi ari bo babanza kwakira abashyitsi basura izi ngoro igihe babatwara baberekeza aho ziherereye, bityo rero gutanga serivisi nziza no kugira amakuru y ‘ingenzi yo guha abo batwara bikaba bizafasha kugaragaza isura nziza y’u Rwanda muri rusange n’iy’ Ingoro z’Umurage w’u Rwanda by’umwihariko dore ko bamwe muri aba bashyitsi baba ari abanyamahanga. Ibi kandi bikaba bizanagira uruhare mu kongera umubare w’abasura ingoro z’umurage.