Abatorejwe mw’Itorero Indangamirwa barasabwa kwigira ku mateka bagatanga  umusanzu wabo mw’iterambere ry’igihugu.

Muri gahunda y’urugendoshuri rugamije kumenya amateka n’aho igihugu kigeze mw’iterambere, Urubyiruko rwatorejwe mu itorero indangamirwa icyiciro cya 11 kuva tariki ya 29/06/2018 kugeza tariki ya 05/08/2018 ruravuga ko rwiteguye gutanga umusanzu waryo mu iterambere ry’igihugu. Ibi uru rubyiruko rwabitangaje ubwo rwasuraga ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside tariki ya 28 Nyakanga 2018.

Seraphine Habimana waje gutozwa aturutse muri Ireland avuga ko we na bagenzi be biga mu mahanga bakwiye kubera u Rwanda abavugizi. Yagize ati “mu mahanga aho tuba dukwiye gutarama u Rwanda nk’igihugu cyatubyaye, ntiturutaramane gusa nk’igihugu twabonyemo ibibi byinshi, ahubwo tugatarama u Rwanda nk’igihugu kimaze kugera kuri byinshi byiza haba mu iterambere ry’ubukungu, umutekano n’ibindi”. Ibi bikaba bitandukanye n’ibivugwa n’abagoreka amateka y’u Rwanda mu mahanga bikayobya bamwe baba bakeneye kurumenya neza. Kuri we ngo kuba amaboko yahagaritse jenoside yari make, bikwiye kubera isomo buri wese agashyigikira ibimaze kugerwaho. Yakomeje avuga ko bagomba gushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda ari benshi kugirango birebere ndetse banimenyere ukuri.

Shema Innocent nawe watorejwe muri iki cyiciro avuga ko baterwa ishema no kubona urugamba rwararangiye. Akomeza avuga ko kuri bo ubu urugamba basigaranye ari ukurwanya ubukene ibi bikaba bizagerwaho buri wese agira ishyaka kandi ntidushingire ku nkunga z’amahanga ahubwo tugashyigikira umuco wo kwigira. Abitabiriye iri torero bashimiye Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kuba gisigasira umurage n’amateka by’igihugu kuko bifite uruhare runini mu kwigisha abantu; baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ariko by’umwihariko urubyiruko. Umwe mu bari bahagariye iri tsinda yashyikirije impano y’ishimwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy”Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda bageneye iki kigo ku bwo kubungabunga no gusigasira amateka n’Umuco by’igihugu cyacu.

Amb. Robert Masozera Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda yashimiye uru rubyiruko na leta y’u Rwanda yateguye iri torero abanyarwanda batorezwamo indangagaciro z’umuco nyarwanda. Yavuze ko kuba urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Inkotanyi zararutsinze bikwiye gutera buri wese ishema bityo abantu bakigira ku mateka y’abakurambere indangagaciro z’ubutwari no gukunda igihugu.

Itorero indangamirwa icyiciro cya 11 ryitabiriwe n’abasaga 568 barimo urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga, urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu rugerero ruciye ingando rwitabiriwe n’abasozaga amashuri yisumbuye uyu mwaka, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, na bamwe mu bakozi babaye indashyikirwa mu bigo bakoramo.

Yanditswe na Mugwaneza Jean Paul