I Kigali hafunguwe imurika ku “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bihangano”.

Ikigo cy’Ingoro z’ Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda (INMR) cyifatanije n’abandi banyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hafungurwa ku mugaragaro imurika ry’ibihangano bitanga ubutumwa bw’amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa cyabereye mu Ngoro y’ Ubuhanzi n’ Ubugeni iherereye I Kanombe tariki ya 12/4/2019, witabiriwe n’abantu b’ ingeri zose. Hibutswe kandi abahanzi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muhango watangijwe n’ umunota wo kwibuka no kuzirikana abayitakarijemo ubuzima. Muri uyu muhango hafunguwe imurika ry’ igihe gito rizamara iminsi 100 ryateguwe ku bufatanye na Komisiyo y ‘Ubumwe n’ Ubwiyunge ndetse n’ abahanzi umunani ku giti cyabo, rikaba rifite insangamatsiko igira iti “Kwibuka through artworks” tugenekereje mu Kinyarwanda “Kwibuka binyuze mu bihangano”. Rigaragaza urugendo u Rwanda rwanyuzemo kuva Jenoside yahagarikwa n’ Inkotanyi muwa 1994, uburyo rwagiye rwiyubaka, rigatanga ubutumwa bw’ amahoro no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo ry’ Umuyobozi Mukuru wa INMR, Amb. Robert Masozera yagaragaje uruhare ubuhanzi bufite mu gutanga ubutumwa mu buryo bwihuse bityo akaba ariyo mpamvu iri murika ryateguwe ngo rifashe mu gutanga ubutumwa bwubaka igihugu.Yagize ati: “abahanzi bakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi,ibihangano byabo  bikoreshwa mu kubiba urwango mu banyarwanda. Bityo rero bakwiye no gukoresha impano yabo mu kubaka ejo heza h’ igihugu, gukumira burundu Jenoside n’ ingengabitekerezo yayo binyuze mu bihangano byabo.

Laurent Hategekimana, umwe mu bahanzi bafite ibihangano muri iri murika, yashimiye INMR ko yabahaye urubuga rwo kugeza ku banyarwanda ubutumwa bwo kwibuka binyuze mu bihangano. Iri murika rishya rifite ibihangano bisanga 29, byiyongera kuri 164 bisanzwemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akarere ka Kicukiro iyi Ngoro iherereyemo, Bwana Rukebanuka Adalbert; yagize ati: “iyi Ngoro ibitse amateka akomeye y’ igihugu cyacu. Habaye ubucurabwenge n’ igicumbi cy’itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. None uyu munsi harimo gutangirwa ubutumwa bw’ abahanzi bugamije kubaka amahoro n’ ubumwe bw’ abanyarwanda.”

Hifujwe kandi ko ku bufatanye bwa INMR, Akarere ndetse n’abahanzi, amamurika nkaya atanga ubutumwa buhumuriza,yajya aba ngaruka mwaka mu rwego rwo gutanga inyigisho zo gukumira jenoside ndetse no kwigira ku mateka y’ igihugu aho cyavuye,aho kigana naho cyerekeza. 

 

Yandistwe na Alice Eudoxie

.