Nyanza, Hibutswe ku nshuro ya 25 Umwamikazi Rosalie Gicanda

Tariki ya 20 Mata 1994, jenoside yatangiranye umurego mu cyahoze ari perefegitura ya Butare aho Interahamwe n’ingabo zirimo izarindaga umuku w’ igihugu zahize bukware abatutsi biganjemo abavugaga rikijyana hirya no hino muri uyu mujyi witwaga uw’intiti, nyuma y’uko uwari Perezida w’ agateganyo Théodore Sindikubwabo yari yashishikarije abahutu kwica abatutsi batabikora nabo bakicwa. Ni mu mbwirwaruhame yavugiye i Butare ikanatambuka kuri radiyo Rwanda. Abanyeshuri, abarimu abakozi n’abandi bantu b’abanyabwenge nibo bahereweho baricwa. Ku ikubitiro mu bishwe harimo n’umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize Rosalie Gicanda n’abandi bari kumwe bo mu muryango we bishwe n’ingabo zarindaga umukuru w’igihugu ziri kumwe n’interahamwe. Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 uyu mwamikazi wahoze ari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa, hagarutswe ku mateka yamuranze yiganjemo indangagaciro z’urukundo, kwihangana no kwiyubaha. Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami ahahoze hatuye uyu Mwamikazi witabiriwe n’umuryango we, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame n’abaturage b’Akarere ka Nyanza. Minisitiri w’ Umuco na Siporo Madamu Nyirasafari Espérence wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagaragaje ko jenoside yakorewe abatutsi ifite imizi mu mateka y’u Rwanda aho urwango rwagiye rwimikwa rukanigishwa mu banyarwanda. Umugambi wo kwica umwamikazi watangiye mbere ateshwa agaciro bigera n’aho yirukanwa mu ngoro ye i Nyanza mu Rukari, gutotezwa no guterwa ubwoba mu magambo binyuze kuri telefoni. Ubuhamya bwatanzwe n’abo mu muryango we, abamuzi n’ingabo zashakishije umubiri we ngo ushyingurwe mu cyubahiro bahurije ku masomo abanyarwanda bakwiye ku mwigiraho, harimo urukundo no kwihangana. I Huye aho yatuye hari mu kazu gato kandi nta buryo bwo kubaho yabonaga we n’abo mu muryango babanaga ariko bahoraga isku ndetse n’umutima wihangana. Gen. Fred Ibingira umwe mu ngabo zashakishije umubiri w’umwamikazi aho yari yarajugunywe, yavuze ko abakomeje gupfobya jenoside yakorewe abatutsi no guharabika ingabo zahagaritse bakomeje gushaka inzira y’igihogere yo gusenya, naho RPF Inkotanyi yo izakoresha akayira gato gafunganye kajya mw’ijuru nk’uko mw’iyobokamana bijya bivugwa. Umwamikazi Rosalie Gicanda aruhukiye ku Musezero w’ i Mwima ya Nyanza aho yashyinguwe mu cyubahiro tariki ya 20 Mata 1995. Aha Mwima kandi hatabarijwe abami babiri banyuma b’u Rwanda aribo Mutara III Rudahigwa (Umugabo w’uyu mwamikazi wibukwa) na Kigeri V Ndahindurwa. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bwana Ntazinda Erasme yagaragaje ingaruka zikomoka kuri jenoside yakorewe abatutsi aka karere gakomeje guhangana nazo. Muri izi harimo ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda bwasenyutse. Yanagarutse kandi ku ruhare rw’imiryango mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside aho hagiye hagaragara iyi ngengabitekerezo mu rubyiruko rwavutse nyuma y’ 1994. Kugeza ubu muri aka Karere kuva hatangijwe icyumweru cy’icyunamo, ngo hamaze kugaragara ibibazo umunani by’ingengabitekerezo ya jenoside. Byanditswe na Mugwaneza Jean Paul