Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda zifurije Umwaka mushya Intwaza zituye mu Impinganzima ho mu Karere ka Huye

Mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2020, taliki ya 15 Mutarama 2020 Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda cyasuye maze gitaramana n’Intwaza zo mu Mpinganzima ho mu karere ka Huye. Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibikorwa by’umuco nyarwanda byiganjemo imbyino gakondo, imurika ku muco nyarwanda ndetse n’ubusabane. Iki igitaramo kandi cyaranzwe n’indirimbo n’imbyino ku mpande zombi aho intwaza zafatanyije n’itorero Urugangazi ry’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda.  Mu ntege zabo nke banyuzagamo bagacinya akadiho ari nako baririmba indimbo zo mu gihe cya kera zaba izo mu birori n’izindi zaririmbwaga hakorwa imirimo itandukanye nko gusya, gucunda, kuboha n’ibindi.

Hashingiwe ku mateka bazi, Intwaza zasangiye ubunararibonye n’abashyitsi baturutse muri iki kigo hifashishijwe imurika ryari ryateguwe rigizwe ahanini n’imirimo n’ibikoresho byakoreshwaga, imyambaro abanyarwanda bambaraga hambere n’ibindi. Umwe muri bo yavuze ko iyi myambaro ayibuka kera kuko yambaye ari mukuru. Ngo yambara uruyonga maze mukuru we agiye gushyingirwa aza kumusigira ikinyita abona kucyambara.

Intwaza kandi zagaragaje uko imirimo imwe n’imwe yo hambere yakorwaga nko gucunda amata, gusya amasaka n’ibindi. Zanasobanuye imyitwarire y’umunyarwanda wa kera cyane cyane urubyiruko aho umwana w’umukobwa  yatorezwaga mu rubohero imirimo itandukanye n’aho umuhungu agakora imirimo yunganira se. Ngo aho mu rubohero umukobwa yahajyaga yamenyesheje ababyeyi kuko hari n’igihe bamuhaga impamba yifashisha yo. Aha kandi ngo habaga ubufatanye kuko uwabaga afite intege nke yafashwaga kugirango acyure ibyuzuye.

Uwavuze mu izina ry’Intwaza Venancie Mutegaraba yashimiye leta y’u Rwanda yabakuye hirya no hino ikabahuriza hamwe aho we yise “ishakiro” buri wese akaba ashobora kuhabasanga mu buryo bworoshye ati  “ni ibyishimo kuri twe kuko ntamuntu wari uzi ko igitaramo nk’iki cyadusanga hano iwacu. Ibi twabiherukaga kera mu miryango aho twahuraga tugahana umuganura, ubu namwe mutuganuje umwaka mushya”.

Nyirabahire Alphonsine avuga ko ibikorwa by’umuco nk’ibi bibongerera imbaraga. Ngo uretse kubikurikirana kuri radio ye afite mu cyumba byarushijeho ku mushimisha kubona itorero mu rugo rwabo dore ko banaherutse gusura Ingoro y’Umwami mu Rukari i Nyanza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’ u Rwanda Amb. Masozera Robert yavuze ko mu gihe gito iki kigo kimaze kigarutse gukorera i Huye, abantu bambere cyatekereje gusura ari Intwaza zituye muri uru rugo kugirango bataramane banasangire umwaka mushya wa 2020. Ati ndashimira Madamu Jeannette Kagame n’Intwararumuri babahaye urugo rwiza gutya aho dushobora kubasanga tukishimana nk’umwana n’umubyeyi. Bamwe muri twe nimwe babyeyi dusigaranye kandi namwe nitwe bana n’abuzukuru mufite. Muzagire umwaka mwiza n’ubuzima bwiza”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe ubukungu bwana Kamana André wari witabiriye iki Gitaramo yashimiye ubuyobozi bwa INMR mu gutegura iki gikorwa kuko igihugu kitagira umuco gicika. Yasabye kandi Intwaza gufatanya n’Ingoro Ndangamurage gusigasira amateka n’umuco binyuze mu kwandika amwe mu mateka baba bibuka dore ko aka gace batuyemo gafite umwihariko wo kugira hamwe mu hantu ndangamateka hatandukanye bityo kuyashyira mu nyandiko bikaba byafasha abazavuka mu gihe kizaza.

Urugo rw’impinganzima rwafunguwe taliki ya 3 Nyakanga 2016 Rukaba rutuyemo abasaga 200 baturutse mu turere twa Huye, Burera na Kicukiro.

 

Yanditswe na Mugwaneza Jean Paul