Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha neza ikoranabuhanga muri ibi bihe amashuri afunze.

Ese koko ikoranabuhanga rifite uruhare mu gusigasira umurage Ndangamuco?

Iyi ni imwe mu nsanganyamatsiko zaganiriweho mu ruhererekane rw’ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho. Ibiganiro byatambutse kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda. Ibiganiro byose byatanzwe byari byubakiye ku nsanganyamatsiko rusange yiswe: “Umuco n’Amateka mu Rubyiruko”

Ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko cyavuzwe haruguru cyateguwe n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage  w’u Rwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda taliki ya 1 Nzeli 2020, gitambuka kandi kuri Radio Rwanda taliki ya 6 Nzeli 2020.

 

Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga muri rusange, ni kimwe mu bikunze kutavugwaho rumwe, aho bamwe bakunze kugaragaza ko urubyiruko rubikoresha nabi ku buryo byabagiraho ingaruka, naho abandi bakavugako bishobora kuba bumwe mu buryo bwabyara amafaranga.

Umurage ndangamuco ugizwe n’ibintu bitandukanye bishobora kumenyekanishwa, ndetse bikanacuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu murage w’abaturage batuye mu gace cyangwa se mu gihugu runaka ugizwe n’ ufatika n’udafatika, ukaba ukomoka ku bisekuru, maze ugahererekanywa uko ibisekuru bigenda bisimburana. Harimo:

 

-Umurage ndangamuco ufatika (wimukanwa cg utimukanwa: amashusho, ibisigaratongo, amazu ya kera ahatse amateka, ahantu ndangamurage harangwa n’ibintu bitandukanye nk’amariba, amashyamba, imisozi... ;

-N’umurage ndangamuco udafatika (inkuru zihererekanyije, imigenzo n’imiziziririzo, imihango gakondo, imbyino, imigani migufi n’imigani miremire, ibisakuzo, amazina y’inka, imikino gakondo n’ibindi.

-Umurage ukomatanyije, ugizwe n’ umurage ndangamuco n’umurage kamere. Hari kandi n’umurage uri munsi y’amazi.

Madamu Pamela Mudakikwa ni umwe mu rubyiruko rukunze kugaragara cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga,  by’umwihariko urubuga rwa twitter. We na Bwana Vivaldi Ngenzi umukozi mu kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’ Umurage w’ u Rwanda bagaragaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga, urubyiruko rwabasha gukora ubushakashatsi bityo rukamenya byinshi ku byaranze amateka n’umuco by’abanyarwanda binyuze mu mfashanyigisho n’inyandiko zitandukanye.

 

Ibi bikaba ari uburyo bwiza bwo gusigasira no kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda, n’amakuru atandukanye ajyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku umuco n’amateka, ndetse no kubisigasira.

banagaragaje kandi ibikwiye gushyirwamo imbaraga byanabyara amafaranga, urubyiruko rukwiye guhanga udushya nka porogaramu za mudasobwa zakoreshwa mu bukerarugendo bushingiye ku umuco, kumurikira abari kure ibijyanye n’umuco n’amateka by’u Rwanda, kubyaza umusaruro ahantu ndangamurage/ndangamateka n’ibindi..

Ibi bikaba byafasha cyane cyane muri iki gihe ubukerarugendo bwazahaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ingendo zaba mukerarugendo baturuka mu bihugu bitandukanye zaragabanutse cyane, dore ko n’ahenshi zahagaze burundu tutibagiwe ko n’ingendo hagati mu gihugu zagabanutse cyane.

Ese iri koranabuhanga ridakoreshejwe neza ryagira izihe ngaruka mu rubyiruko?

Aba bombi bagaragaje ko ikoranabuhanga ridakoreshejwe neza rishobora kugira ingaruka zitandukanye mu rubyiruko, aho rushobora kwigana imico y’ahandi bityo umuco nyarwanda ugatakaza ireme. Ibikunze gutungwa agatoki ni imyambarire n’imigirire itandukanye itajyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Hamaze iminsi kandi hagaragara Ubushukanyi n’ubwambuzi bukorwa binyuze muri izi nzira, harimo nkokwizeza urubyiruko akazi, imibereho myiza mu bihugu by’amahanga, ubucuruzi n’ibindi.... Hari kandi na rumwe mu rubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana ibiganiro bitajyanye n’ikigero rurimo harimo nk’amashusho y’urukozasoni n’ibindi bintu bitandukanye cyane n’umuco nyarwanda.

 

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa remezo n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira yo kwihutisha iterambere, kunoza serivisi no kwihangira imirimo. Hagati aho urubyiruko rugomba kumenya neza ibirufitiye akamaro, rukabasha gushungura byinshi binyuzwa mu miyoboro y’ikoranabuhanga kugirango rutayobywa, cyane ko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye yashyizeho inzego zitandukanye zifasha urubyiruko kwiyubaka badatatiye umuco w’igihugu cyacu.  Ibi kandi birimo amahirwe atandukanye yo kwiteza imbere.

 

Rubyiruko, tegura ejo hazaza h’u Rwanda mushingiye ku ikoranabuhanga ridatatira umuco w’igihugu. 

 

Mugwaneza Jean Paul