Museum

  • Details

Ingoro y’Abami iri Inyanza (Rukali)

Iyi ngoro y’Abami iherereye mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ni mu bilometero 88 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Igaragaza  ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, ikaba igaragaza imiyoborere ya cyami ndetse n’uburyo yavanweho mu 1960 kubera ubukoloni.

Iyi ngoro yafatwaga  nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19. Uyu munsi Mu Rukari hagaragara inka z’Inyambo zifite amahembe ashyorongoshyoye. Zakomeje kuhaguma kuko Inka ziri mu bice bigize umuco w’u Rwanda ndetse kikaba cyari n’ikimenyetso cy’icyubahiro bw’ubwami. Abahasura bakururwa n’izi nka z’Ibwami zirangwa no kugira amahembe maremare, uburebure bwazo n’ibikoresho bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda byakoreshwaga hambere.

Aha kandi niho hari urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa kuva mu 1931 kugeza mu 1959 ubwo yatabarukaga. Kugeza ubu habitse amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 15.

Ku gasozi ka Mwima gaherereye aho bugufi, uhasuye ubona aho Umwami Mutara wa III n’umugabekazi Rosalie Gicanda ndetse n’umwami Kigeli IV Ndahindurwa babatabarije.

Opening hours

Open daily from 8am to 6pm
Closed on 7th April
Closed 11am to 6pm on Umuganda days (the last Saturday of the month)

Ethinography museum pictures

Planning to visit museum? Look at the timetable for the upcoming exbitions

+