Museum

  • Details

Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside

Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ni mu Mujyi wa Kigali muri metero 800 inyuma ya Kigali Convention Center, bikaba ari ibirometero 4.9, iminota icyenda werekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe. Iyi ngoro yafunguwe ku mugaragaro tariki 13 Ukuboza 2017 na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Iyi ngoro yubatswe mu Nteko Ishinga Amategeko izwi nka Conseil National de Development  kubera ko ari nayo yari icumbikiye ingabo za RPF  600 zo muri Batayo ya Gatatu,  zikaba ariho zari ziri  kuva tariki 28 Ukuboza 1993 ubwo hari hategerejwe imyiteguro y’ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho. Aba basirikare 600 nibo bahawe amabwiriza tariki 7 Mata 1994 n’umugaba mukuru wa RPA General Major Paul Kagame, kuva aho bari bari kugira ngo barengere barengere inzirakarengane zarimo kwicwa muri Jenoside. Aha ni nabwo urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiriye.

Iyi ngoro igaragaza mu buryo burambuye uburyo umugambi wo guhagarika Jenoside bigizwemo uruhare na RPA/F wateguwe nyuma y’aho ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zisigiye Abatutsi smu kaga bari basumbirijwe n’Interahamwe, hagaragaza kandi  uburyo ingabo za RPA/F bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bafashe umwanzuro wo guhagarika Jenoside, kurokora inzirakarengane za Jenoside no gutsinda ingabo zarimo zikora Jenoside.

Iyi ngoro ifite igice cyo hanze kibarizwaho ibirango birimo imbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun 12.7, yafashije mu guhashya umwanzi warimo gukora Jenoside.

Opening hours

Open daily from 08:00 to 17:00
Closed on 7th April
Closed 11am to 6pm on Umuganda days (the last Saturday of the month)

Amafoto y'Ingoro y'amateka yo guhagarika Jenoside

Planning to visit museum? Look at the timetable for the upcoming exbitions

+