Iyi ngoro iherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro, ni mu bilometero bine uvuye ku Kibuga cy’Indege i Kanome. Iyi yahoze ari icumbi ry’umukuru w’igihugu, yaje guhindurwamo ingoro y’Ubugeni n’ubuhanzi kuva tariki 18 Gicurasi 2018.
Iyi ngoro nshya ibumbiye hamwe bumwe bugeni bw’iki gihe bwakozwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyabugeni mpuzamahanga. Intego yayo ni uguha abadusura ubuhanga bw’abanyarwanda kuva kera, iterambere ry’ubugeni kuva mu binyejana byashize kugeza uyu munsi, no kutareba gusa ibyakera cyangwa ibindi bigezweho uyu munsi.
Uretse imurikagurishwa rihahora, iyi ngoro kandi yakira bamwe mu bamurika ibihangano byabo mu buryo budahoraho. Abakiri bato baza kuhasura bahasanga situdiyo y’abana aho bahabwa amahirwe yo kuhagaragariza ibihangano byabo. Turashaka ko iyi ngoro iba ahantu aho abanyabugeni bahurira bagasangira ibitekerezo. Kubera iyi mpamvu hari icyumbva cyo kumurikiramo ubugeni bwabo cyamaze gutangwa na INMR.
Mu gihe iyi ngoro yatangiye gukoreshwa nk’ingoro y’umukuru w’igihugu mu 1970 kugeza mu 2000, abashyitsi bacu bashobora gusura iyi nyubako y’amateka. Ibice by’Indege FALCON 50 yaharasiwe tariki 6 Mata 1994 nabyo bigaragara muri aka gace k’amateka.