Iyi ngoro iherereye ku cyapa KN 90 St, mu kilometero kimwe uvuye ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali. Iyi ngoro mbere yari izwi nk’Ingoro ndangamateka. Iri zina ryaje guhinduka yitwa ingoro yitiriwe Richard Kandt kuva mu Ukuboza 2017.
Kugeza uyu munsi, Iyi ngoro ya Richard Kandt ihurije hamwe ibice bitatu aribyo:
.Igice cya mbere gihagarariye ubuzima bw’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye (imibereho, ubukungu, politike ndetse n’ubwami) mbere y’igihe cy’ubukoloni.
.Mu gice cya kabiri ari nacyo gihe kinini, kigaragaza ubuhanga bw’abanyarwanda mu gihe cya gikoloni, cyane cyane mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abadage kuva mu 1884(Igihe cy’inama i Berlin), gukomeza ku butegetsi bwa gikoloni, Intambara y’isi ya mbere n’ibindi kugeza mu 1916, harimo ubuzima bwa Richard Kandt ndetse n’ibikorwa bye mu Rwanda.
.Ikindi gice cya gatatu gikurura abahasura ni amateka y’Umujyi wa Kigali; Kigali mbere y’igihe cy’Ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’amavu n’amavuko y’Umurwa Mukuru byose birahagaragara.
Muri iyi ngoro kandi niho honyine hakigaragaza amateka akomeye arimo kugaragaza inzoka ari nzima, ndetse n’icyana cy’ingona gifite metero imwe. Iyo usuye igice cyo hanze, ushobora kuryoherwa n’ibyiza bihakikije, cyane ko uba witegeye Umujyi wa Kigali, Shyorongi ndetse n’umusozi wa Jali.